#492
Rwanda
Keymaster

IYABA BURI UMWE YASOMAGA UBU BUTUMWA

???? Umuntu uzifuza cyangwa se uzashaka inshuti idakosa cg idafite inenge , azabaho wenyine ,
????Umuntu uzifuza umugore cg umugabo udafite inenge , azabaho ari ingaragu ubuzima bwose ,
????Umuntu uzashaka umuvandimwe utagira ibibazo , azabaho akimushakisha ,
????Umuntu uzifuza umuntu wa hafi ( inshuti nyanshuti ) udakosa azahora ashwana n’abantu !

Tujye twihanganira ibibazo by’abantu n’ibyo bahura nabyo kugira ngo habe ukumvikana hagati yacu !

– Nimba ushaka kubaho wishimye mu buzima , ntugashake ubusobanuro kuri buri kintu cyose kibaye , kandi ntukagenzure buri cyose kiri imbere yawe cyangwa kiguciyeho ,
– Ntugacire abantu urubanza kubera uko ubabona ( uko bagaragara hanze ) , uko baba bameze kose tugomba kumenya ko ari abantu !…

paulkagame.info