#546
Rwanda
Keymaster

DUTURE U RWANDA N'ABANYARWANDA IMANA MUREMYI

MANA YACU ITUZI NEZA, TUGUTUYE U RWANDA N’ABANYARWANDA,

Tugusaba guhindura amateka yacu nubuzima bwacu aho dutandukanya nubuntu, ubwiza, ubutungane.
Tuyobore mu nzira yo kwanga ubugome bwose, ikinyoma, UMWIRYANE, kwikunda nubusambo.
Tuyobore tube bashya kandi imbaraga zawe zidushoboze kubona ubwigenge nubutwari bituvana mu bucakara bwo gutegekwa nabaduhekuye, bose.
Mana duhe indoro yo kunezerwa nkabawe, kandi twigarurire, abacu bose BAPFUYE baruhukire mu mahoro, abakomeretse abarwayi ubakize, amahoro asesuye aduture, twongere tube abawe muri byose, utwishimire, abana bakure neza, abasaza basaze neza, ibikwerere nabasore bakwizihize, twese tube UMURYANGO wawe, muri KRISTU YEZU utwumve, amina

paulkagame.info