Paul Kagame’s Dictatorship – The Hidden Crimes of Rwanda’s Leader › Forums › Crazy World › Emmanuel Bushayija a naturalised British citizen › Reply To: Emmanuel Bushayija a naturalised British citizen

Ni iki gituma ntakira? Ese aho si uko naba ntazi agaciro k’ amafaranga? Ese aho si uko amahirwe mbona nyapfusha ubusa? Cyangwa mfusha ubusa amafaranga ntunze ngamije kugira ngo ntagira uwo nshwana nawe?!
Nifuza kuba muri iyi si ntawe ndimo umwenda, gusa bamwe mubo mbona ntibabikangwa barirahira bati ” aho kubura ifaranga nabura inshuti”. Ibyo byakabaye ariko byaba byiza uwabikoze agiye abyihererana kuko njye ntekereza ko kubyigamba ndetse ukajya kujombera uwambuwe byaba ububwa kabiri. Ibyisi bifite umumaro kuwabishakishije ariko ntagaciro byagira kuwabyambuye uwo arusha imbaraga.
Zirikana ko intwaro zikomeye za Shitani harimo n’ ifaranga rikoreshejwe muburyo butari bwo. Rikoreshejwe nabi. Ryahawe izina rishya ririsiga isuranziza kandi ntakiza rigiye gukora.
Ni byiza ko tubitunga ariko si byiza ko yatuyobora ikindi kubitunga uri inshuti yanjye utubaha abanjye byarorera. Ni byiza kugira inshuti ariko iyo kukunyunyuza cyangwa ikanyunyuza abawe ntekereza ko ubucuti bwanyu bwaba bumeze nk’ ubw’ urwiha kunka. Imshuti ni iyo musangira ntigucure, mwagendana ntigusige, wayibitsa ibanga ntirimene, wayereka abawe ikabaha agaciro kabo.
paulkagame.info